in

Amwe mu matariki y’ingenzi ategerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka

Igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kizabera muri Qatar, kirabura iminsi itanu ngo gitangire, gusa hari amatariki yo kwitondera.
Nyuma y’imyaka 4 abakunzi b’igikombe cy’isi bagitegereje, kirabura iminsi itanu gusa maze umukino wa mbere ufungura irushanwa ugakinwa.

Igikombe kizaba gihanganirwa n’ibihugu 32

Qatar ni cyo gihugu kizakira aya marushanwa ndetse kikanakira n’abazaba bagiye kugikurikirana baturutse mu bice byose by’isi.

Amakipe y’ibihugu 32 niyo azakina imikino y’igikombe harimo akomeye nka: Argentina, Brazil, Spain, Germany, England n’u Bufaransa ari nayo iheruka kugitwara muri 2018.

Umugabane w’Afuruka uhagarariwe n’amakipe 5 ariyo: Senegal iheruka gutwara igikombe cy’Afurika cya 2021, Cameroon, Tunisia, Morocco na Ghana.

Dore amatariki yo gushyira mu mutwe kuko ari ingirakamaro cyane muri iki gikombe cy’isi cya 2022.

Ku cyumweru tariki 20 z’ukwa 11: Uyu niwo munsi igikombe cy’isi kizatangiriraho ku mugaragaro. Qatar izakira igikombe cy’isi iri mu itsinda rya A izakina na Ecuador, umukino uzabera ku kibuga cyitwa Al Byt stadium.

Portugal ihabwa amahirwe

Kuwa 5, tariki 2 z’ukwa 12: Kuri uyu munsi ni bwo imikino ya nyuma yo mu matsinda izakinwa. Portugal, Ghana na Brazil ni amwe mu makipe akomeye azaba afite imikino.

Kuwa 6, tariki 3 z’ukwa 12: Kuri iyi tariki ni bwo umuriro uzaba watangiye kwaka hagati y’amakipe azaba yabaye aya mbere mu itsinda A n’ayabaye aya kabiri mu itsinda B, hazaba ari mu mikino ya cyimwe cya 16. Iyi mikino izabera kuri Khalifa International stadium.

Kuwa 5,tariki 9 zu kwa 12: Nyuma y’iminsi 3 y’akaruhuko imikino izahita ikomeza kuri uyu munsi hatangirwa imikino ya 1/4.

Kuwa 2,tariki 13 zu kwa 12: Kuri uyu munsi ni bwo umuriro uzaka hagati y’amakipe y’ibihugu azaba yaratsindiye kugera muri 1/2.

Kuwa gatandatu,tariki 17 zu kwa 12: Kuri iyi tariki ni bwo amakipe y’ibihugu azahatanira kwegukana umwanya wa 3 mu gikombe cy’isi.

Lusail Iconic stadium izakira umukino wa nyuma

Ku cyumweru, tariki 18 zu kwa 12: Uyu ni wo munsi uzaba utegerejwe n’imbaga nyamwinshi zikunda umupira w’amaguru ngo hamenyekane ikipe itwara igikombe cy’isi. Uyu mukino wa nyuma uzabera kuri Sitade yitwa Lusail Iconic stadium.
Ubufaransa buhabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy’Isi

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari yitezwe ku rubanza rwa Prince Kid

Adil yashyize ahagaragara impamvu imutera kutagaruka mu ikipe ya APR FC