in

Amata yarikoze: Ruhango,  abaturage banyweye ku mata yo muri Resitora bajyanywe kwa muganga igitaraganya 

Amata yarikoze: Ruhango,  abaturage banyweye ku mata yo muri Resitora bajyanywe kwa muganga igitaraganya.

Umubare w’abantu barenga 20 bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa amata muri restaurant mu mujyi wa Ruhango

Ntiharamenyekana icyanduje abo bantu, gusa abafahswe baracibwamo ndetse bakaruka.

Valens HABARUREMA, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ayo makuru bayamenye.

Ati “Turimo gukurikirana abaturage bacu ko boroherwa. Ni restora isanzwe igendwamo n’abantu, bariyemo bananywa amata, ntabwo turamenya icyabihumanyije, ariko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana ari na ko abashinzwe ubuvuzi bita ku baturage.”

Ubwo twavuganaga, Mayor HABARUREMA yadutangarije ko yari afite umubare w’abantu barenzeho gato 20 bari ku Kigo Nderabuzima cya Kibingo mu mujyi wa Ruhango.

Ati “Undi tubona ko akeneye kwitabwaho kurushaho twamujyanye ku Bitaro by’Intara bya Kinazi.”

Valens HABARUREMA yahumurije abaturage ko mu biribwa hari ubwo biba bifite ikintu cyatuma umuntu ubiriye arwara, kandi ibyo bisanzwe bibaho, ndetse avuga ko abaturage bakwiye gutekana kuko abarwaye bari gukurikiranwa.

Amakuru avuga ko bariya bantu bariye muri iriya restora ku wa Kabiri, ariko ibyo kurwara kwabo byamenyekanye kuri uyu wa Gatatu.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu ijoro ryakeye Bruce Melodie yaraye afashe rutemikirere yerekeza hanze y’urwanda  

Lionel Messi yabujijwe amahwemo n’umufana nyuma y’umukino basezerewemo na Bayern Munich_ AMAFOTO