in

Amashirakinyoma ku nkuru yacicikanye ivuga ko Yvan Muziki akundana na Marina -shira amatsiko

Umuhanzi Yvan Muziki yagaragaje ko nta mubano udasanzwe afitanye n’umuhanzikazi Marina, agaragaza ko kuri ubu nta n’umukunzi afite.

Yvan Muziki abigarutseho aho yagaragaje ko inkuru zimaze iminsi zivugwa ko akundana na Marina atari zo na gato.

Uyu muhanzi uherutse kuvugwaho ko umubano we na Marina wajemo kidobya, uyu mubano we nta n’uwo yemera.

Ati ‘‘Amakuru yo gushwana na Marina ntayo nzi kuko ntabwo nigeze nkundana nawe, kandi nta kibazo kiri hagati y’ubucuti bwacu ibindi ntabwo nzi aho babikura kuko njye nsanzwe ndi ingaragu.’’

Bivugwa ko umubano w’aba bombi watangiye kuba mwiza ubwo Marina yerekezaga ku mugabane w’u Burayi mu ntangiriro za 2020, ndetse banatangira gukundana.

Muri Kanama 2021, Yvan Muziki usanzwe ukorera umuziki mu Bubiligi yaje i Kigali. Akihagera yatangiye umubano na Marina, ndetse inshuro nyinshi bakunze kugaragara bari kumwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe muri ba bagore barwaniye umugabo mu Biryogo kandi byari imikino asobanuye ibyo babajijwe na RIB ubwo bahamagazwaga uko ari 3(Videwo)

Ku munsi wa nyuma ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakubiye agahimbazamusyi abakinnyi