in

Amakuru yihutirwa ku irushanwa rya Miss Rwanda abantu bari bategereje ko ritangira

Hari hashize imyaka icyenda irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda ridasiba, kuri ubu amakuru yamenyekanye nuko iryumwaka utaha ritazaba kubera ibibazo byaribayemo bigatuma n’uwari umuyobozi waryo atabwa muri yombi.Nyuma yuko havutse havutse ibibazo mu irushanwa rya Miss Rwanda n’uwari umuyobozi waryo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Princekid agatabwa muri yombi.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahise yambura kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ya Princekid ububasha bwo gutegura iri rushanwa, rishyirwa mu biganza by’Inteko y’Umuco. Icyo gihe Inteko y’Umuco yahawe inshingano zo gutegura amabwiriza agenga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda ndetse inahabwa inshingano zo gukurikirana ibihembo by’abakobwa batsindiye amakamba atandukanye ndetse no gukomeza ibiganiro n’abaterankunga b’iri rushanwa.

Amakuru agera kuri YEGOB avuga ko iri rushanwa ryo mu mwaka wa 2023 ritazaba mu rwego rwo kubanza gushyira ku murongo ibibazo byose birivugwamo byanagejeje uwariteguraga mu gihome. Ukurikirije ingengabihe yagenderwagaho ritegura amatariki yamaze kurenga.

Biravugwa ko kugeza ubu Inteko y’Umuco ikiri gutera igitabo cy’amategeko agenga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda. Ibi bivuze ko Muheto Nshuti Divine azagumana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda kugeza hatowe undi umusimbura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

”Ni sogokuru wagarutse..”Abantu baguye mu kantu babonye uruhinja rwavutse rushaje(video)

Ngizi impamvu zishobora gutuma umusore adasohokana inkumi kandi bamaze igihe kirekire bakundana.