in

Amakuru meza ku muhanzi Meddy

Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy mu muziki w’Afurika ahagarariye u Rwanda mu bihembo bya Afrimma 2022.

Meddy ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’iburasirazuba muri Ibi bihembo bihemba abahanzi bitwaye neza kurusha abandi ku mugabane wose.

Muri iki cyiciro Meddy ahatanye na John Frog (South Sudan) , SatB (Burundi) , Rayvanny (Tanzania) , Diamond Platnumz (Tanzania) , Eddy Kenzo (Uganda) , Otile Brown (Kenya) na Khaligraph Jones (Kenya).

Uyu muhanzi ahagarariye u Rwanda muri ibi bihembo amaze umwaka urenga adashyira hanze igihangano gishya binazwi ko agiye guhindura umuziki akora akirundumurira mu himbaza Imana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Andi mafoto yaranze umuhango wo gusezerana w’umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda

Ibyo umuhanzi Afrique yakoreye muri Dubai ntabwo azabyibagirwa (video)