in

Amakuru mashya kuri wa musore wari ukunzwe cyane kuri Twitter uherutse gutabwa muri yombi

Nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, dosiye ya Tuyisenge Evariste uzwi cyane kuri Twitter nka Ntama w’Imana, yamaze kuregerwa Urukiko.

Dosiye yarezwe mu rukiko nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa kuri uyu musore.

Nk’uko tubikesha IGIHE, ni uko RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’uyu musore ku wa 27 Werurwe 2023 ndetse nabwo bwamaze kuyiregera Urukiko.

Birumvikana ko igisigaye hategerejwe kumenya itariki azaburaniraho ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Tuyisenge Evariste, yatawe muri yombi akekwaho gutangaza ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana ndetse banasanga yarakoreshaga n’ibiyobyabwenge.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’uburanga buhebuje yasabye umukinnyi wavunitse kumureba ubundi akumukoraho rikaka (AMAFOTO)

Menya amakipe 7 Rugaju Reagan yihebeye ku Isi