in

Amakuru mashya kuri wa mubyeyi wasanzwe mu nzu arebana n’umwana we w’umusore, bishwe n’uwo bari bahaye icumbi

Amakuru mashya kuri wa mubyeyi wasanzwe mu nzu arebana n’umwana we w’umusore, bishwe n’uwo bari bahaye icumbi.

Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru y’inshamugongo ko Nyirabavakure Vestine w’imyaka 61 n’umuhungu we Tuyihorane Jean w’imyaka 28 basanzwe mu nzu bapfuye.

Icyo gihe byacyetswe ko bishwe n’umusore wo mu muryango wari wabasuye.

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Samudahe, Akagari ka Cyamukuza mu Murenge wa Ndora ho mu Karere ka Gisagara.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko uyu musore bicyekwa ko yaba yarahitanye abo muri uyu mu ryango, yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

RIB ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, yagize iti: “RIB yafashe Habimana Jean Felix wishe Nyirabavakure Vestine na Tuyihorane Jean bo mu Karere ka Gisagara Umurenge wa Ndora tariki 13/05/2023. Hafashwe kandi na Hagenimana Candida bikekwa ko ariwe wamutumye kubica kubera amakimbirane baribafitanye ashingiye ku mitungo.”

” Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro niya Kacyiru, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

” RIB iributsa umuntu wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome gihanwa bikomeye n’amategeko ahana mu Rwanda kandi ko nta wemerewe kwihanira ko mu gihe havutse amakimbirane hagati y’abantu, basabwa kwegera inzego z’ubutabera kugira ngo zibakiranure.”

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoma W’umunsi: Ku wa 16/05/2023 – Iyaba uzi uko ngukunda…

Icyo gihe YAGO yigaga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye(S3), dore ifoto ya YAGO akiri umunyeshuri(ifoto)