in

Amakuru mashya ku nkuru ya wa mumotari w’i Kigali watwawe n’umuvu

Nyuma y’aho amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa wa Gatatu mu Mujyi wa Kigali yatwaye umumotari Kimisagara arapfa, ashaka kuramira moto ye yari itwawe n’umuvu wamazi kuri ubu habonetse umurambo bikekwa ko ari uw’uyu mumotari.

Nk’uko tubikesha TV1 ngo uyu murambo wabonetse ahazwi nko ku kinamba mu mujyi wa Kigali mu mugezi ugabanya umurenge wa Kacyiru na Muhima .

Abaturage bakaba bahasanze umurambo w’umugabo bikekwa ko ari umumotari ufite inkomoko mu karere ka Nyanza watwawe n’umuvu w’imvura yaguye kuwa Gatatu mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Carlos Ferrer yahishuye abakinnyi batatu yiteze ko baramuhesha intsinzi ya mbere kuva atangiye gutoza Amavubi

Inkuru iteye agahinda:Abana babiri bavaga kwiga baguye mu mugezi urabatwara barapfa ubwo bageragezaga kwambuka ikiraro