in

Amakuru mashya Cristiano Ronardo utameranye neza na Manchester United kuri ubu nyiri Chelsea Todd Boehly bari mu biganiro

Amakuru mashya avuga ko nyiri Chelsea, Todd Boehly ashobora guha Cristiano Ronaldo inzira yo kuva muri Manchester United agasinyira Chelsea muri Mutarama.

Boehly afitanye umubano wa hafi n’umukozi wa Ronaldo Jorge Mendes kandi yari ashishikajwe no gusinyisha uyu musore w’imyaka 37 ukinira Manchester United mu mpeshyi, nyamara uwahoze ari umutoza wa Blues, Thomas Tuchel ntabwo yamwifuzaga muri iyi kipe.

Nk’uko ikinyamakuru Mail Online kibitangaza ngo umuherwe w’umunyamerika yiteguye kugura Ronaldo muri Mutarama mu gihe Manchester United ishaka kwirukana uyu munya protugal.

Icyakora, ntibizwi neza niba umusimbura wa Tuchel Graham Potter yaba yiteguye gusinyisha Ronaldo.

Umutoza wa United, Erik ten Hag, yirukanye Ronaldo mu ikipe nyuma yuko uyu mukinnyi yasohotse mu kibuga ifirimbi yanyuma itavuze.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jimmy Gatete yahishuye inkuru y’urugendo rwa AFCON 2004 n’akayabo yahawe na Rayon Sports

Inkindi Aisha uzwi muri Nyaxo Comedy amafoto ye yambaye umukenyero yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga(AMAFOTO)