in

Amakuru mashya ava mu bitaro bya CHUK kuri rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince waguye mu kibuga bikarangira ajyanwe kwa muganga yataye ubwenge

Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince, ari mu bitaro bya Kigali, CHUK aho ari kwitabwaho n’abaganga. Yagaruye ubwenge, ubu ashobora kweguka no kuvugira kuri telefoni.

Agiye kunyuzwa mu cyuma harebwe niba nta kibazo yagize mu mutwe no ku ijosi yagwiriye ku mukino wahuje ikipe ye na Musanze FC.

Prince yari yagiriye impanuka ikomeye muri uyu mukino aho yagonganye n’umukinnyi wa Musanze FC bababara bikomeye bisaba ko imbangukiragurabara yihutana Rutahizamu wa Rayon Sports mu gihe uwa Myugariro wa Musanze FC yajyanwe n’imodoka isanzwe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Rudasingwa Prince yakoze impanuka ikomeye cyane -Amafoto

RIP : Betting izarikora nyuma yo gucucurwa utwo yari atunze yitabaje inyubako imwe mundende hano i Kigali yiyambura ubuzima 😭😭