in

Amakuru atari meza ku itsinda rya Juda Muzik

Itsinda rya Juda Muzik kugeza ubu ryamaze gusenyuka buri wese agiye kurya akora ukwe.

Umuhanzi Ishimwe Prince uzwi nka Darest_ishir yatangaje ko yatandukanye na mugenzi we Juniojuda wo mu itsinda rya Juda_muzik, inkuru yababaje benshi bakundaga iri tsinda.

Darest yavuze ko gutandukana kwabo kudashingiye ku kutumvikana bo ubwabo ahubwo ko ari ukugirango buri umwe yaguke mu muziki we.

Uyu musore yavuze ko kuba uri mu itsinda muri muzika Nyarwanda, nta gaciro n’icyubahiro uhererwa ibyo ukora kabone n”ubwo waba ubikora neza.

Darest yavuze ko buri umwe agiye gutangira gukora umuziki we ndetse yavuze ko bigoye ko bakongera gukorana n’ubwo ari abavandimwe n’inshuti mu buzima busanzwe.

Darest avuga ku ndirimbo bari barakoze ariko zitarasohoka, yavuze ko bitapfa gukunda ko zisohoka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imitoma yavuzaga ubuhuha: Yifashishije amafoto bateruranye Clarisse Karasira yashimiye umugabo we imyaka 2 bamaze barushinze(AMAFOTO)

Breaking news: Umukino wa Rayon Sports na Police FC wamaze kwimurirwa ku yindi Sitade Rayon Sports ikunda gutsindiraho