in ,

Amakuru ashyushye: Zlatan Ibrahimovic ntakiri umukinnyi wa Manchester United

Zlatan-Ibrahimovic-Manchester-United1

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Zlatan Ibrahimovic, umunya suede w’imyaka 35, nyuma yo kwigurisha muri iyi kipe ubwo amasezerano ye yarangiye mu ikipe ya PSG, kurubu ntakiri umukinnyi w’ikipe ya Manchester United nkuko tubikesha ikinyamakuru Skysport. Zlatan Ibrahimovic - Manchester United (Reuters)

Kuri iki gicamunsi nkuko iki kinyamakuru skysport kibitangaza, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bugomba kubitangaza kumugaragaro ko uyu munya suede uyimazemo umwaka umwe ataza umwe mu bakinnyi bazakoreshwa muri saison itaha. Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza kandi nuko ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester butifuza kongerera uyu mukinnyi andi masezerano.

Ku ruhande rwa Jose Mourinho nyuma yo kubona ko Antoine Griezman ataza muri Atletico Madrid kurubu amaso ayahanze Alvaro Morata wa Real Madrid ndetse na Romelu Lukaku wa Everton. Iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma yo kubona ko uyu mukinnyi azakira imvune yagiriye muri Europa League atinze, bityo ikipe ikaba itabaho igendera kuri Marcus Rashford gusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bwa Hotel Lionel Messi yaguze

Amagambo ya Hirwa Honorine bakunze kwita igisabo yubatse benshi (yasome hano)