in

Abakobwa 20 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye yabereye Pune

Abakobwa 20 bari mu kigero cy’imyaka 14 na 16 basanzwe ari abanyeshuri bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Pune ,ubwo bari bavuye mu rugendo shuri bari bamazemo icyumweru cyose.

Ni impanuka yabereye mu gihugu cy’Ubuhinde ,mu mujyi wa Pune  ,mu gace ka Baramati Phaltan , aho imodoka yo mu bwoko bwa bus itwara abantu mu buryo rusange yakoze impanuka bigatuma 20 muri abo bakobwa bari bavuye mu rugendo shuri  bakomereka.

Ikinyamakuru Indian Express dukesha iy’inkuru kivuga ko iyo modoka yaririmo abantu bagera kuri 58 ,ariko muri abo 58 ,49 bakaba ari abanyeshuri babakobwa  batangiye urugendo shuri kuwa 26 Ukuboza 2022 , bazenguruka uduce twa Shani ,Shingnapur na Shirdi,  bagakora impanuka ubwo ku munsi wo kuwa gatandatu bari batashye bagiye kwizihiza umwaka mushya mu miryango.

Indian Express ivuga ko ntawigeze yitaba Imana ,uretse abanyeshuri bakomeretse abandi bakagira ikibazo kihungabana ,ndetse nabo bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Baramati biherereye muri ako gace impanuka yabereyemo kugirango bitabweho.

Ntihigeze hamenyekana icyateye iyi mpanuka ,gusa iki kinyamakuru kivuga ko uwari utwaye imodoka yarenze umuhanda akinjira ibishanga, uretse abo banyeshuri 20 bakomeretse hari abandi bagenzi 7 nabo bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Abahanzi nyarwanda Juno Kizigenza n’umwami w’amajyepfo bakoreye amateka i Bujumbura ubwo binjizaga abarundi muri 2023

Abantu 9 barimo n’abana bapfiriye mu mubyigano i Kampala ubwo bishimiraga impera za 2022