in ,

Amafaranga agomba kuvana Sanchez muri Arsenal yamaze kuboneka(Inkuru irambuye)

Alexis Sanchez

Inyota idasanzwe y’ikipe ya Manchester city ndetse na Chelsea kuri rutahizamu w’umunya Chilie Alexis Sanchez ntiyari ihagije ndetse n’amafaranga yabo yakomejwe guterwa utwatsi n’ikipe ya Arsenal kuko itifuza kumurekurira mu ikipe yo muri champiyona y’ubwongereza, gusa kurubu muri iki gitondo nkuko tubikesha ikinyamakuru L’Equipe cyo mu bufaransa ikipe ya PSG ihagurukiye uyu mukinnyi ku buryo budasubirwaho.

 Alexis Sanchez (Reuters)

Nyuma yuko amakipe nka Bayern Munich na Juventus zagaragaje imbaraga nke mu gushaka kugura uyu mukinnyi udahwema kugaragaza imbaraga ze no kwitangira ikipe yose akinira, ndetse mu minsi ishize nibwo humvikanye inkuru yuko uyu musore yamaze kumvikana n’umutoza Pep Guardiola banakoranye mu ikipe ya Fc Barcelona. Gusa Arsene Wenger akimara gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yahise atangaza mu ruhame ko atazagurisha umukinnyi wa Arsenal ukomeye mu ikipe bazaba bahanganiye igikombe, kuribyo ubu bwumvikane bwa Sanchez na Guardiola bukaba bwarateshejwe agaciro. Gusa nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga ikipe ya PSG yateretse ku meza miliyoni 90 z’amayero kugirango ibashe kwigarurira uyu rutahizamu w’umunya Chile utagomba kugurishwa mu ikipe n’imwe yo mu bwongereza. Tukaba dutegereje kureba icyemezo cy’ubuyobozi bwa Arsenal ndetse n’icyemezo cy’umukinnyi ubwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’ibintu 5 bitangaje utaruzi kuri Kevin Durant, MVP wa 2017 NBA Finals

Chris Brown ngo nubwo yatandukanye na Rihanna ntiyigeze amusiba ku mutima we (inkuru irambuye)