in ,

Aho yanyuze ntihanyura urwango! Juno Kizigenza na Ariel Ways bongeye gusangira ubuzima nyuma y’igihe badacana uwaka

Aho yanyuze ntihanyura urwango! Juno Kizigenza na Ariel Ways bongeye gusangira ubuzima nyuma y’igihe badacana uwaka.

Umuhanzi Juno Kizigenza ndetse na mugenzi we Ariel Ways byavuzwe mu rukundo kenshi ndetse nabo ubwabo babigaragariza buri umwe.

Aba bombi bahujwe n’umuziki dore ko bose aribwo bari bari kuzamuka, aba babaye inshuti igihe kitari gito ndetse baza gukorana indirimbo yatumye benshi batangira kubakeka ko baba bari mu rukundo (Away). Na nyuma yaho Juno yaje gukora indirimbo ashimangira ko akunda Ariel.

Urukundo rwabo rwabaye kimomo hose, ndetse nabo ubwabo bagirana ibihe byiza, urukundo rurasagamba, dore ko hari nabari baratangiye kubafata nk’intwari mu rukundo, bakajya bavuga ngo Juno na Ways cyangwa Ariel na Kizigenza nkuko hasanzwe habaho Romeo and Julieta cyangwa Jack na Rossa.

Gusa icyaje kubabaza benshi ni ukuntu aba bombi baje gutandukana bitewe no kubeshyanya byari biri hagati yabo, bamwe bati” Nta byera ngo de” abandi bati “kumbi rwari rwubakiye ku musenyi”.

Ariko ubu aba bombi bongeye kurikoroza nyuma y’igihe badacana uwaka, bongeye kugaragara ahantu henshi barikumwe bituma bamwe bibaza niba baba bagiye gukorana indirimbo cyangwa niba baba basubiranye mu rukundo, dore ko aho yanyuze hatanyura urwango.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tekereza uri mu cyumba cyijimye cyane, kidafite urugi n’idirishya. Wavamo gute? (Igisubizo)

Ntaho wamenera! Juno Kizigenza yavuze ukuntu yandikiye Knowless agasubizwa na Clement umugabo we