in

Aho ndi uyu munsi ni ukubera we! Cristiano Ronaldo yirekuye agaruka ku mutoza wamufashije kugira ngo abe igikomerezwa

Umukinnyi wa Al Nassr na Portugal, Cristiano Ronaldo yashimagije Sir Alex Fergason afata nka papa we mu bijyanye n’umupira w’amaguru.
Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 wagiye akora amateka mu mupira w’amaguru ndetse n’ubu akaba akiyakora, kugira ngo tumumenye byasabye umutoza wahoze atoza Manchester United ariwe Sir Alex Fergason. Kizigenza Cristiano Ronaldo yageze muri Manchester United mu mwaka wa 2003 afite imyaka 18, yari azanywe na Fergason amukuye muri Sporting y’iwabo muri Portugal.

Cristiano Ronaldo arikumwe na Sir Alex Fergason wamugize uwo ariwe ubu

Uyu mutoza yafashe Cristiano wari ufite impano amwigisha kuyibyaza umusaruro, maze atangira gukora ibitangaza isi yose iramumenya ndetse nyuma y’imyaka 6 gusa ahita atwara Ballon d’Or. Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na LiveScore asanzwe yamamariza, yatatse Sir Alex Fergason biratinda.
Cristiano Ronaldo akiri muto i Manchester

Yagize ati: “Uriya mutoza ntabwo asanzwe, akidutoza buri mukinnyi wese yakurikiraga, ibitekerezo bye ndetse n’ingamba ze. Kuri njye, nk’uko mbivuga inshuro nyinshi, niwe papa wanjye mu mupira w’amaguru kuko nageze i Manchester mfite imyaka 18, anshyira mu mwanya ukwiye. Yanyigishije ibintu byinshi, aho ndi uyu munsi ni ukubera we. Nishimiye rero ibyo yankoreye.”

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Unyura mu mujyi wambaye ibirenge, ukubitwa” Benjamin Gicumbi ageneye ubutumwa abakunzi ba Man U mbere y’umukino iyi kipe izakina na Man City(videwo)

Umu Miss yinjiranye inkota n’amababa ku rubyiniro