in

Ageze mu zabukuru yiga mu wa gatatu w’amashuri abanza

Venantien ni umubyeyi ugeze mu zabukuru yiga mu mashuri abanza aho ageze mu mwaka wa gatatu wa mashuri abanza, aho avuga ko yavukijwe amahirwe yo kwiga akiri umwana aho yabaga ari kuragira amatungo y’iwabo.

Venantie yiga mu ishuri ribanza rya Kabere aho yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Mu ishuri yigamo umwana muto urimo afite imyaka umunani y’amavuko.

Uyu mubyeyi avuga ko akigera kuri iki kigo abanyeshuri bamwiruga inyuma bibaza ukuntu yaje kwiga kandi akuze. Uyu mubyeyi avuga ko hari abamubaza impamvu yaje kwiga kandi akuze ndetse bakanbimusekera gusa ariko ngo we azi icyo ashaka.

Ku bijyanye n’ubuzima bwe, Venantie avuga ko afashwa n’umwana we uba i Kigali aho amwishyurira ishuri ndetse akanamufasha mu mibereho ye ya buri munsi.

Inzozi za Venantie n’ukwiga akarangiza amashuri yisumbuye ndetse akamenya n’icyongereza. Kuri ubu Venantie afite umwana umwe n’abuzukuru bane.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Nderabarezi(TTC) batsinze ku kigero cya 99.9%, Ihere ijisho uko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye batsinze

Mu Ifoto:Bitwaje ibirwanisho APR fc yateye ubwoba mu cyeba w’ibihe byose Rayon sport