in

Agasuzuguro ka Wiz Kid kabakozeho , Babiri mu bareberera inyungu ze bamaze gutabwa muri yombi kubera amakosa uyu muhanzi ari gukora

Agasuzuguro ka Wiz Kid kabakozeho , Babiri mu bareberera inyungu ze bamaze gutabwa muri yombi kubera amakosa uyu muhanzi ari gukora.

Babiri mu bashinzwe kureberera inyungu za Wizkid batawe muri yombi i Abidjan muri Côte d’Ivoire nyuma y’uko uyu muhanzi adataramiye muri iki gihugu mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2022.

Wizkid wari ugisaba imbabazi abo muri Ghana atabashije gutaramira mu ijoro ryo ku wa 10 Ukuboza 2022, yari ategerezanyijwe amatsiko i Abidjan ho muri Côte d’Ivoire.

Mu ndege ye yihariye, Wizkid wari umaze kubona ko gutaramira muri Ghana bidakunze yahise yerekeza muri Côte d’Ivoire aho yari afite igitaramo ku wa 11 Ukuboza 2022.

Na none nk’uko byagenze ari muri Ghana, ku munota wa nyuma byarangiye Wizkid atabashije kuririmbira abakunzi be bo muri Côte d’Ivoire ku mpamvu zitaratangazwa.

Amakuru ahari ni uko inzego zishinzwe umutekano zahise zita muri yombi babiri mu bashinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi.

Ubu igitegerejwe ni ibisobanuro uyu musore azatanga nyuma yo gutenguha abakunzi be inshuro zigera kuri ebyiri.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikombe cy’isi : FIFA yahaye umugisha ikifuzo cya Messi n’Argentine muri rusange

Byacitse: KNC yasaze yasizoye ngo azaruhuka aruko atwaye igikombe cya shampiyona