in

Igikombe cy’isi : FIFA yahaye umugisha ikifuzo cya Messi n’Argentine muri rusange

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yubahirije ikifuzo cya Messi wari wasabye ko Mateu Lahoz umusifuzi wasifuye umukino wahuje Argentina n’Ubuhorandi atazongera gusifura ukundi mu gikombe cy’isi.

Mateu Lahoz umusifuzi watanze amakarita 15 y’umuhondo

Mateu Lahoz umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Espagne ni we wasifuye umukino wa 1/4 wahuje Argentina n’Ubuhorandi, muri uwo mukino umusifuzi yatanze amakarita 15 y’umuhondo. Nyuma y’umukino Captain wa Argentina Lionel Messi yabajijwe n’itangamakuru niba yishimiye imisifurire maze atangaza ko kuri we umusifuzi wabasifuriye atazongera gusifura ukundi mu gikombe cy’isi kuko ngo urwego rwo ruri hasi.

FIFA nayo ntiyajuyaje kuko ubu Mateu Lahoz yamaze gusezererwa mu basifuzi bashobora kwifashishwa mu gusifua imikino isigaye y’igikombe cy’isi ndetse Mateu Lahoz akaba yamaze no kugera iwabo muri Espagne.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru meza ku bakoresha twitter

Agasuzuguro ka Wiz Kid kabakozeho , Babiri mu bareberera inyungu ze bamaze gutabwa muri yombi kubera amakosa uyu muhanzi ari gukora