in

Agashya: Umuhanzi R.Kelly yatuye abantu bose bamwibasiye indirimbo ‘Shut up ‘(yumve hano)

Umuhanzi R.Kelly kuri ubu uri muri gereza yatuye abanzi be indirimbo “Shut up ” abasaba gufunga iminwa kubera kumwibasira bitewe n’ibyaha ashimishwa byo gusambanya abagore ku ngufu.Ni nyuma yaho yizihizaga isabukuru y’imyaka 54.

Amwe mu magambo agize amashusho yasangije abamukurikira harimo amagambo agira ati “Inkubiri y’ibinyoma bimeze nka Tsunami, byaje bishaka guhanagura urugendo rwanjye mu muziki nyuma y’imyaka 22 mfitemo umugisha. Ndetse ndabwira abantu bampamagara bambwira ibyo abandi bamvuzeho, bazana ibintu bibi[…] babwire baceceke, ndetse babwire, ni wowe ndi kuvugana nawe.”

Aya mashusho yashyize ku rukuta rwe, yayakurikije amagambo agira ati “Warakoze Mana, ku bw’ubuzima bwanjye.

R. Kelly yashyize ubu butumwa ku rukuta rwe, nyuma y’umwaka umwe wari ushize asangije abamukurikira amashusho y’igitaramo. Aya mashusho nayo yayashyize ku rukuta rwe ubwo yizihizaga imyaka 53.

 

Kanda hano hasi wumve indirimbo “Shut up” ya R.KELLY 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz yavuze amagambo yuzuyemo kwicisha bugufi cyane nyuma y’aho Wasafi TV ihagaritswe.

Ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Jamaica (VIDEO)