in

Abitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Oscars babangamiwe cyane n’umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria (AMAFOTO)

Mi ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2023 nibwo  habaye umuhango w’itangwa ry’ibihembo bya Oscars 2023  ku nshuro ya 95 , ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu ngeri zose ku isi yose.

Umwe mu bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo ni Tems ,umuhanzikazi w’umunyanijeriya wari no mu bahataniye ibihembo bya Oscars ,mu kiciro cya “Best Orginal Song “ y’indirimbo yifashishijwe muri filime ya Black Panther Wakanda Forever  “Lift Me Up“.

Icyakora ubwo uyu mukobwa yageraga mu nyubako ya Dolby Theater yabereyemo umuhango witangwa ry’ibi bihembo abari bicaye inyuma ye babangamiwe n’ikanzu y’umweru yari ifite igice cy’inyuma cyizamuye cyane ,ku buryo abicaye inyuma ye babangamiwe cyane ndetse bamwe bikabasaba gukurura ijosi ngo babashe gukurikira uyu muhango.

Imyambarire ya Tems yabangamiye abitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Oscars 2023 kuburyo byasabaga ko umuntu akurura ijosi kugirango akurikire uyu muhango
Imyambarire ya Tems yabangamiye abitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Oscars 2023 kuburyo byasabaga ko umuntu akurura ijosi kugirango akurikire uyu muhango

SOURCE : The New York Post

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wasanzwe yapfiriye ku nzira yasanzweho ibimenyetso bihishura icyo ashobora kuba yazize

Muri iki gitondo ahazwi nko ku giti cy’inyoni imodoka ifashwe n’inkongi irashya irakongoko(Videwo)