in

Abihebeye umuziki mu Rwanda bashyizwe igorora kubera igikorwa bagiye kuzanirwa

Abihebeye umuziki mu Rwanda bashyizwe igorora kubera igikorwa bagiye kuzanirwa.

Mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco rya muzika ryiswe ‘Hill Festival’ rizaba ku nshuro ya mbere rizagaragaramo abahanzi batandukanye bazaturuka mu Bihugu binyuranye ku Isi, bazataramira Abaturarwanda.

Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ryitezweho kuzagaragaramo abahanzi batandukanye yaba abo mu Rwanda ndetse n’abazaturuka mu bindi Bihugu.

Ni iserukiramuco rizaba mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka i Rebero kuri Canal Olimpia hazwiho gufasha abakunzi b’ibitaramo kwisanzura no kwidagadura.

Umwe mu bari gutegura iri serukiramuco, yavuze ko abakunzi ba muzika nyarwanda banyotewe n’iserukiramuco kuko bamaze igihe bitabira ibitaramo gusa, mu gihe n’amaserukiramuco atanga ibyishimo.

Avuga ko iri serukiramuco ritazaza ngo rihite rihagarara, ahubwo ko rizajya riba ngarukamwaka, kandi ko abazaryitabira bashonje bahishiwe kuko rizitabirwa n’abahanzi basanzwe bakunzwe mu Rwanda.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Ivana Knoll warangazaga abagabo muri sitade zo muri Qatar zaberagamo igikombe cy’isi yagiye gufana ikipe yihebeye mu Bwongereza maze iratsindwa – AMAFOTO

Umutoza Haringingo Francis yahise akora impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 Rayon Sports izabanzamo ku mukino wa Gasogi United