in ,

Abavandimwe mwakunze Andereya,Petero na Pawulo bamaze kugera i kigali aho bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie

Abavandimwe batatu bavukana Andereya, Petero ndetse na Pawulo batuye mu karere ka Musanze bamaze kumenyekana kandi bakunzwe cyane kubera ibiganiro bitandukanye bagenda bakorera kuri Youtube Channels zigiye zitandukanye. Aba bavandimwe batangiye kumenyekana babaye mubuzima bubi ariko bigenda bihinduka bitewe ahanini nubufasha bagenda bahabwa nababakunda kubera ibiganiro bakora bikunda gusetsa abantu.

Mu minsi ishize ubwo umunyamakuru Yago yabasuraga yabemereye kuzabasohokana mu mujyi wa Kigali ndetse bakazitabira n’igitaramo cya Bruce Melodie kizaba kuruyu wa gatandatu tariki ya 6-11-2021 muri Kigali arena, ibintu aba bavandimwe bishimiye ku rwego rwo hejuru.

Kuruyu wa gatanu nibwo uyu munyamakuru yavuye kubafata aho baba i Musanze, bakaba bamaze gusesekara mu mujyi wa kigali. Muri video uyu munyamaakuru yashyize hanze, Andereya, Petero na Pawulo barasa neza kandi baragaraza akanyamuneza kumaso.

https://www.instagram.com/tv/CV5KsV6qGhW/?utm_source=ig_web_copy_link

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knowless ahishuye ikosa yakoze atazibagirwa.

Ibyo knowless akoreye umufana umusabye amafaranga nagahomamunwa