in

« Abatayikunze bafite ibimenyetso bya Covid-19 » – Ibyavuzwe n’abafana ba Meddy kuri YouTube

Nyuma y’amasaha make indirimbo nshya ya Meddy yise My Vow igiye hanze kuri ubu imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 130. Mu bitekerezo byatanzwe n’abarebye iyi ndirimbo ku rubuga rwa YouTube bagiye bavuga ibyiyumviro byayo nyuma yo kumva iyi ndirimbo gusa umwe mu batanze ibitekerezo yarwaje abantu imbavu ndetse na Meddy yagarutse ku gitekerezo yatanze.

Uyu witwq Clément yagize ati « The people who disliked this song should get their covid test because one of the main symptoms is no taste 👅 » ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Abantu batakunze iyi ndirimbo bagomba kwipimisha Covid-19 kubera ko kimwe mu bimenyetso ni ukutagira ibyiyumviro ».

Meddy abinyujije kuri story ya instagram ye nawe yerekanye abamukurikira iki gitekerezo cyatanzwe na Clément maze agiherekesha amagambo agira ati « For real😂 ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kuri Twitter hatangijwe ubukangurambaga bwo gusaba Kwizera Olivier kwisubira ku cyemezo yafashe

Umukobwa uri mu bakunzwe cyane muri Miss Rwanda yerekanye umusore barimo kubyumva kimwe muri iyi minsi