in

Abashakashatsi berekanye imico iteye ubwoba iranga umwana uvuka ku babyeyi banyweye urumogi.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bana 322 na ba nyina bababyaye, bwerekanye ko abana bavutse ku babyeyi banyoye urumogi igihe bari babatwite bakunze kugira umujinya, urugomo n’uburakari byinshi kurusha ababyawe n’ababyeyi batanyoye urumogi igihe bari batwite.

Umubare mwinshi w’abagore batwite usanga bakoresha urumogi igihe batwite kuko bavuga ko rubagabanyiriza ububabare no kugira isesemi. Gusa benshi mu barukoresha usanga birengagiza ingaruka bishobora gutera ku bana batwite.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku bagore banyoye urumogi igihe bari batwite bikagira ingaruka ku bana bari batwite.

Ubushakashatsi bwakozwe na Proceedings of the National Academy of Sciences bwerekanye ko abana bari bavutse ku bagore bakundaga kunywa urumogi igihe batwite byatumye bakura ari abana bagira uburakari n’umujinya mwishi mu buzima busanzwe.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bari batwite banywa urumogi hamwe n’abatararunywaga, kugeza igihe babyaye abana babo bakagira imyaka itandatu.

Abana bavutse ku bagore banywaga urumogi igihe batwite bavutse bafite ubudahangarwa bw’umubiri buke ugereranyije no ku bavutse ku bataranywaga urumogi.

Ikindi cyagaragaye ku bana bavutse ku babyeyi banywaga urumogi igihe bari babatwite ni uko bakuze ari abanyamujinya kandi bagira urugomo mu gihe abavutse ku bataranywaga urumogi babaga ari abana batuje cyane.

Ibyatuma abana bavuka ari abanyamujinya cyangwa abanyarugomo, si ukuvuka ku babyeyi banyoye urumogi ahubwo nanone bishobora guterwa n’imyaka bagezemo, igitsina (nk’abahungu bakunda kugira urugomo n’amahane kurusha abakobwa) ndetse ikindi gishingirwaho ni uburyo ababyeyi bakoresheje urumogi mbere yo gutwita.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko imyitwarire y’umwana ishobora guterwa n’ingano y’urumogi nyina umubyara yanyoye igihe yari amutwite nanone bakibanda ku kureba niba yari asanzwe anywa urumogi mbere yo gutwita cyangwa yararunyoye igihe atwite gusa.

Amakuru dukesha ishami ry’umuryango w’abibumbye avuga ko ikoreshwa ry’urumogi ryiyongereye ku kigero cya 60% kuva mu kinyacumi gishize.

Muri raporo yakozwe mu mwaka wa 2019 na World Drug Report, yerekanye ko abantu miliyoni 200 ku isi yose banyoye urumogi rwo mu dukomo tugezweho ndetse uyu mubare ugenda uzamuka umunsi ku munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda: Umwana w’imyaka 4 benshi bavuga ko atwite(Amafoto)

Umunyamideli w’ikizungerezi uhamya ko umugabo we amumesera ikariso ye yateye benshi kumwibazaho