in

Abashakanye gusa: Menya ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi

Usibye kuba imibonano mpuzabitsina ifasha mu kwagura umuryango ndetse n’abayikora bemeza ko hari ibyishimo bayikuramo bituma bishimira kuyikora.

Muri ibyo byiza byo gutera akabariro nibura gatatu mu cyumweru harimo :

1. Imibonano mpuzabitsina igabanya umunaniro cyangwa guhangayika”stress”

Aha bavuga ko abantu bagira itiro uko bikwiye kandi biyumvamo umutuzo iteka ari babandi badatenguha akabariro.

2. Gutera akabariro mu rugero bifasha umubiri guhumeka neza

Ibyuya biterwa n’uko hariho gukorwa imibonano mpuzabitsina, bituma habaho guhumeka k’utwenge tuba ku ruhu, bigatera kugira uruhu rwiza (ruyaga), kandi ngo bigabanya amahirwe y’uko umuntu yakwandura indwara z’uruhu.

3. Birinda indwara zimwe na zimwe

Imibonano mpuzabitsina ngo irinda indwara zimwe na zimwe nka asima no kugabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso.

4. Bifasha gusinzira neza

Nyuma yo gukora imibonanompuzabitsina, cyane cyane nimugoroba, ngo byaba bituma umuntu agira ibitotsi byiza bitewe n’uko umubiri uba watekanye.

5. Bifasha mu kurwanya kanseri

Gukora imibonano mpuzabitsina ngo byaba birwanya kanseri. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo basohora inshuro hagati ya 13 na 20 mu kwezi bafite amahirwe angana na 14% yo kutarwara kanseri yo mudusabo tw’intaga.

6. Bigabanya agahinda gakabije

Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma umubiri ukora imisemburo yongera ibyishimo nka serotonin bigatuma mu mutwe wawe uhora wishimye ntube wagira ibibazo byo kurwara agahinda gakabije.

7. Bikomeza umubano w’abashakanye

Usibye kuba gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku buzima bwawe kandi byubaka cyane umubano w’abashakanye kuko iyo muhora mubonana bikurinda kwifuza abandi ndetse na we bikamwongerera icyizere ko umukunda.

8. Gukora imibonano mpuzabitsina kandi bituma ugaragara neza(Kuba sexy)

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ntibikwiriye umunyarwandakazi” Umunyamakuru wa Flash Tv waje muri studio yambaye isutiye gusa yateje impagarara kuri Twitter – Ifoto

“Mbega amano wagirango ni intoki zayobye zimera ku birenge” amano y’umugabo yabiciye ku mbuga nkoranyambaga – ifoto