in

Abarimu bane bakoreshaga ikizami cya Leta batawe muri yombi bakekwaho kuba barakopeje abanyeshuri

Abarimu bane bakoreshaga ikizami Cya Leta batawe muri yombi bakekwaho kuba barakopeje abanyeshuri

Muri  Kissi iherereye mu ntara ya Nyanza ho muri Kenya, abarimu bane bakoresha ibizami bya Leta mu ishuri rikuru rya Bobamba batawe muri yombi bakekwaho gukopeza abanyeshuri.

Aba barimu batawe muri yombi nyuma y’urupapuro rwagaragaye mu kigo ruriho ibisubizo bya geography, aba barimu barashinjwa kuba aribo babizanye.

Aba barimu harimo umuyobozi wari ushinzwe iyo sitasiyo y’ibizami ariwe  Edwin Mokaya, Umugenzuzi Gideon Omondi,  ndetse na babiri bakoreshaga ibizami aribo Joseph Nyaosi na Ezekiel Nyambane, kuri ubu  bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ogembo i Kisii.

Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane neza uburyo uru rupapuro rwaba rwageze mu kigo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuriro uraka muri weekend: Ikipe y’abasirikare b’u Rwanda izakira ikipe y’abasirikare b’igihugu cya Tanzania 

Urahita ubakunda: Menya byinshi ku bantu bitwa ba “Anne” bakunze kwita ba Hannah