in

Abanyeshuri 19 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye dortoire(aho bari baryamye)

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ku Isi hose hari kugarukwaho inkuru y’akababaro, aho abanyeshuri 19 b’abakobwa bapfuye bazize inkongi y’umuriro yibasiye icumbi bari baryamyemo (dortoire).

Ibi byabereye muri Guyana iherereye mu Majyepfo y’Amarica, aho inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye mu rukerera rwo ku wa mbere tariki 22 Gicurasi 2023 mu mujyi wa Mahdia.

Iri shuri ryareraga abana bafite hagati y’imyaka 12 na 18. Ishami rishinzwe kuzimya umuriro ryatangaje ko abanyeshuri 14 bahise bapfira aho abandi 5 bapfira mu bitaro, aho 2 bakomeje kumererwa nabi naho 4 bakomeretse bikabije.

Abanyeshuri 6 bajyanywe mu bitaro bya Georgetown, naho batanu bari kuvurirwa mu bitaro bya Mahdia.

Iri shami rivuga ko abashinzwe kuzimya umuriro bashoboye gutabara abanyeshuri bagera kuri 20 nyuma yo kumena inkuta z’ishuri.

Iperereza ry’impamvu y’umuriro rikaba riri gukorwa, gusa hari amakuru avuga ko iyi nkongi y’umuriro yaba yatewe n’umwana ubuyobozi bwatse telephone maze agira umujinya ajya gutwita dortoire.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports WFC yagiye kwerekana igikombe i Nyanza mu rukari aho ikomoka i Bwami – AMAFOTO

Benshi ntibagize amahirwe yo kubona isura ye: Dore amafoto y’umukinnyi wa mbere mu Rwanda watsindiye Amavubi ibitego byinshi kurusha abandi bose wagize isabukuru y’amavuko uyu munsi (Amafoto)