in

Abakinnyi b’ikipe ikomeye hano mu Rwanda basuzuguye ubuyobozi babumenyesha ko batazakina umukino wa Shampiyona w’umunsi wa 25 kubera impamvu itangaje

Abakinnyi b’ikipe y’abanyamujyi ntabwo bazakina umukino na Mukura Victory Sports mu gihe ubuyobozi butabishyuye amafaranga y’umushahara.

Muri iki cyumweru ikipe ya AS Kigali yakoze imyitozo kuva kuwa mbere kugeza kuri uyu wa gatanu barakomeza bakore ariko muri iyi minsi yose ntabwo abakinnyi bakoraga imyitozo mu buryo ubona ko bose bafite imbaraga cyangwa bagaragaza kuba bashaka intsinzi.

Ku munsi wo kuwa gatatu abakinnyi ba AS Kigali hafi ya bose barategerejwe mu myitozo ntibaboneka ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje kugenda buharagara umukinnyi umwe kuri umwe basaba ko babafasha bakaza gukora imyitozo abakinnyi baza kwemera imyitozo itangira harenzeho hafi isaha uhereye igihe batangirira kwitoza.

Icyateraga abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali kudakora imyitozo babyishimiye ni uko abakinnyi b’iyi kipe bamaze amezi arenga 2 ntamafaranga bakoraho aturutse muri AS Kigali.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu kiganiro ubuyobozi bwa AS Kigali bwagiranye n’abakinnyi ku munsi w’ejo hashize imyitozo irangiye babwiye ubuyobozi ko umukino bafitanye na Mukura Victory Sport muri iyi wikendi nibaba batarabona amafaranga kuri konte zabo ntabwo bazakina uyu mukino uko byagenda kose.

Ikipe ya AS Kigali iri muri ibi bibazo byose ifite amanota 39 iri kumwanya wa 4, ikurikiye ikipe ya Rayon Sports ifite amanota 46. Izi zose zikurikiye APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 49 hamwe na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 7 harimo 2 b’inkingi za mwamba muri Rayon Sport ntago bemerewe gukina umunsi wa 24 wa shampiyona 

“Amora azi kuvuga? Umukobwa wa Bahavu Jeanette yatunguye ababyeyi ubwo yavugaga izina buri wese aba ashaka kumva (VIDEWO)