in

Abakinnyi batanu ba Rayon Sport banduye coronavirus

Amakipe yo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda akomeje kugenda yibasirwa na coronavirus, kuri ubu Rayon Sport niyo kipe ya nyuma igaragaraye ku rutonde rw’amakipe yagaragayemo abanduye coronavirus.

Nkuko amakuru dukesha Jean Luc Imfurayacu abitangaza, Rayon Sport yagaragayemo abakinnyi batanu banduye coronavirus mu gihe iri kwitegura umukino wa shampiyona izahura mo na Gicumbi FC.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu, ni bwo abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sport bagaragaye bari hamwe basana bizihiza umunsi mukuru wa Noël, none nyuma yaho umunsi umwe hagaragayemo abanduye coronavirus bataramenyekana.

Rayon Sport ibaye ikipe ya gatanu igaragayemo coronavirus nyuma ya APR FC yakinnye umukino wa Etoile de l’Est idafite abatoza bayo, Police FC, AS Kigali na Kiyovu Sport zose zagize iki kibazo.

Rayon Sport iracakirana na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ku wa Kabiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impanuka itoroshye ibereye kuri MIC mu mujyi rwagati kuri uyu wa mbere

Knowless na Meddy batashye imbokoboko mu bihembo bya African Entertainment Awards USA (AEAUSA)