in

Abakinnyi ba Rayon Sports bemeje ibitego bazanyagira Musanze FC nyuma y’uko ubuyobozi bubategeye akayabo

Ikipe ya Rayon Sports yahize kuzanyagira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Umukino uzahuza aya makipe uzabera mu Karere ka Musanze kuri Stade Ubworoherane, ukaba uzatangira Saa Cyenda z’amanywa.

Mbere y’uko Musanze FC yakira Rayon Sports, mu ikipe ya Gikundiro harimo umwuka mwiza nyuma y’uko baheruka gutsinda AS Kigali igitego kimwe ku busa mu mukino wabaye ku wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022.

Muri iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian kandi baheruka guhemba umukino wahize abandi mu kwezi k’Ukwakira, iki gihembo cyahawe Kapiteni wungirije ari we Ndizeye Samuel.

Abakinnyi b’iyi kipe n’abatoza bose bijeje ubuyobozi bw’ikipe ko bazanyagira Musanze FC ibitego birenga bibiri kugira ngo bakomeze kwicara ku ntebe y’icyubahiro ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Amakuru ahari ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwijeje abakinnyi ko nibatsinda umukino buri wese azahabwa ibihumbi 100 by’Amanyarwanda.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 22 mu mikino 9, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 8 aho ifite amanota 14 mu mikino 10

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahimbazamusyi kashyiriweho abakinnyi ba Mukura Victory Sport kugirango batsinde APR FC katunguye benshi

Umuhanzikazi Bwiza yisasiye Okkama muri 10Battle