in

Abakinnyi ba Rayon Sports bavuze amagambo atangaje kuri rutahizamu w’ibigango wamaze gutangira igeragezwa

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mindeke Kukiani Jean Pierre yamaze gutangira igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2022, Rayon Sports yari yasubukuye imyitozo yagaragayemo Heritier Luvumbu Nzinga wasinye amasezerano y’amezi atandatu ndetse na Mindeke Kukiani Jean Pierre uri mu igeragezwa.

Benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports bavuze ko Mindeke Kukiani Jean Pierre ari rutahizamu udakomeye bakurikije imyitozo ya mbere yakoze, ndetse benshi bemeza ko afite ibiro byinshi ku buryo atahita atangira gufasha ikipe kwitwara neza.

Biteganyijwe ko Mindeke Kukiani Jean Pierre azakomeza igeragezwa naritsinda nibwo azasinya amasezerano y’amezi atandatu, gusa amahirwe menshi ni uko bazashaka undi rutahizamu w’igihangange.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: ikamyo yacitse feri igenda igonga abantu n’inzu

“Bazatubabarire bayimwake bayihe undi” Sam karenzi yasabiye perezida wa Rayon Sports kwirukanwa kubera impamvu ikomeye