in

Abakinnyi ba Bugesera FC bashyiriweho agahimbazamusyi gatangaje kugirango bazihanize ikipe ya Rayon Sports

Abakinnyi ba Bugesera FC bafite morale iri hejuru nyuma y’agahimbazamusyi bashyiriweho kugirango batsinde ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru.

Ntabwo bisanzwe ko ikipe y’akarere ishobora gutanga agahimbazamusyi kari hejuru kugirango abakinnyi babashe kwitwara neza, ariko iyo abayobozi bamwe na bamwe buturere bimanukiye kureba abakinnyi hari igihe bibaho bitewe no gukomera kw’ikipe bagiye gukina nayo.

Mu myitozo ikipe ya Bugesera FC yakoze ku munsi w’ejo hashize bitegura uyu mukino bazakinamo na Rayon Sports kuri iki cyumweru, umuyobozi w’akarere yasuye abakinnyi ba Bugesera FC kugirango abasabe kwitwara neza nyuma y’igihe kinini iyi kipe itabona intsinzi maze abemereye amafaranga menshi.

Amakuru ahari avuga ko uyu muyobozi yabwiye abakinnyi ba Bugesera FC ko ni baramuka batsinze ikipe ya Rayon Sports nkuko babikoze batsinda APR FC, azabakubira inshuro 4 amafaranga y’agahimbazamusyi bari basanzwe bafata kuri buri mukino bakinnye.

Iki kintu cyateye inkeke abafana ba Rayon Sports nyuma yo kubona amafaranga ikipe ya Musanze FC yari yashyiriweho bikaza no kugenda uko abakunzi bayo babyifuzaga bagatsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-0 bishobora no kongera bikabaho kuri uyu mukino barakina kuri iki cyumweru tariki 4 ukuboza 2022 iyi kipe y’abafana benshi igatsindwa.

Ikipe ya Rayon Sports irakinira uyu mukino kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, amafaranga yo kwinjira ni ibisanzwe itike ya macye ni ibihumbi 3, ibihumbi 5, ibihumbi 10 ndetse n’ibihumbi 20.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku bakunzi ba Prince Kid warumaze iminsi ari muri gereza

Abakobwa babiri barwaniye sugar daddy,induru ziravuga(Video)