in

Abagabo bati “Ibi ntibikwiye umunyarwandakazi” Abagore bo muri Rwamagana badukanye ingeso zitari gushimisha abagabo babo

Hari bamwe mu bagabo bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona batari kuvuga rumwe n’abagore babo bitewe b’ingeso bari kwadukana yo gutaha mu gucuku bavuye mu kabari, bakavuga ko ibi bitahozeho mu muco nyarwanda.

Umwe muri aba bagabo witwa Kayibanda Augustin utuye muri aka gace yatangarije radioTv10 dukesha iyi nkuru ko hari bamwe mu bagore badatinya gutaha saa yine z’ijoro, kandi ko hari n’abadatinya kuvuga ko nanakubita abagabo babo.

Yagize ati “Ejondi hari abari bagiye kunkubita babiri bakavuga ngo tuzagukubita.”

Undi witwa Havugimana Alphonse nawe yavuze ko nta mugore ukwiye gutaha ririya joro, kuko byangiriza byinshi bijyanye n’imiberego y’imiryango.

Ati “Iyo umugore atashye nijoro, ibintu byose biba byapfuye, nta wundi muntu wabikoze kuko ari we wari kubikora. Iyo atashye saa yine nabwo biba bibangamye.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Baba
Baba
9 months ago

Ntakundi byagenda, Satani yarabasabye kandi biyemeje kumwiha n’inhaguka nazo zigomba gukurikiraho.

‘Hari uwandogeye umwana’ umubyeyi wa Costa Titch uherutse kwitaba Imana aguye ku rubyiniro yavuze ibyo benshi batari bazi ku rupfu rw’umwana we

Mubwire aya magambo, arahita yibagirwa abandi bose agukunde wenyine – Umutoma W’umunsi