in

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje gushima umukinnyi usigaye ahetse ikipe yabo ku bitugu

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje gushima umukinnyi usigaye ahetse ikipe yabo ku bitugu

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wo kuwa Gatandatu muri iyi wikendi turangije yakinnye n’ikipe ya Etoile De L’Est mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda.

Wari umukino mwiza watangiye ikipe zombi zatakana cyane ikipe ya Etoile De L’Est yari mu rugo ariko n’ubundi zikagenda zihusha uburyo bumwe na bumwe bwabaga bwabazwe.

Ikipe ya Rayon Sports n’umutoza wayo Julien Mette, yageze aho irusha cyane Etoile De L’Est iri habi kugeza ubu ndetse mu minota ya nyuma iza kubona igitego gitsinzwe na Muhire Kevine ku mupira yari ahawe na Kalisa Rashid.

Nyuma y’umukino YEGOB twegereye bamwe mu bafana ba Rayon Sports ariko bimwe mu buryo batangazaga bashimiraga Kapiteni wabo Muhire Kevine kubera ukuntu akomeje guheka iyi Rayon Sports dore ko mu mikino myinshi iyo ataba yatsinze igitego niwe uba wakigizemo uruhare rukomeye.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iracyicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 42 aho irushwa amanota 4 gusa n’ikipe ya APR FC nyuma yo gutakaza amanota 2 kuri Bugesera FC zahuye ku munsi wejo hashize zinganya 0-0.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ahazaza ya Kylian Mbappé hamenyekanye

Muri Kigali hageze imashini ifasha abantu kugira uruhu rwiza ruzira ibiheri n’iminkanyari ku mafaranga make cyane