in

Abafana ba Apr Fc bagize ubwoba nyuma yo kubona Perezida wa Ferwafa mu nzove no kumva ko Rayon Sport yasabye abasifuzi beza

Abafana ba APR FC bagize ubwoba nyuma yo kubona Perezida wa FERWAFA yitabiriye ibirori bya RAYON SPORTS byo kumurika ikipe y’abagore ndetse n’ukuntu Abarayon basabye kuzahabwa abasifuzi beza ku mukino bafitanye na Apr Fc kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022.

Mu mihanda iyo uganiriye n’abafana ba APR FC ndetse wagera no mu matsinda y’abafana yo ku mbuga nkoranyambaga wumva abafana ba APR FC batangiye kugira icyikango. Bagize icyikango nyuma yo kumenya ko RAYON SPORT yasabye abasifuzi batabogama mu kibuga.

Uyu mukino uzahuza amakipe yombi yombi washyuhije umugi ndetse n’abafana bashyushye, aho APR FC ishaka gukomeza kwiruka inyuma ya RAYON SPORTS, mu RAYON yo ishaka gusoza umwaka iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Perezida wa Rayon Sports yasabye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier wari mu Nzove, ko bakwiye guhabwa abasifuzi beza kuri uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu.

Ati “Ngize Imana Perezida w’ishyirahamwe ari hano, icyo namusaba, twagiye tubona ibidakorwa, ni abantu ku giti cyabo ntabwo ari ishyirahamwe riba ryabatumye, bazaduhe abasifuzi beza ubundi dukine. Mwese muzaze kudufana.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Ihere ijisho ibyaranze ibirori byo gutaha ikibuga gishya Rayon Sport yubakiwe

Umugabo w’i Kigali azengerejwe n’umukobwa w’umugore we ushaka ko baryamana byanze bikunze