in

Ababyeyi b’uyu musore bagurishije ibintu byose batunze kugirango ajye kwiga||Ibyo yabakoreye arangije amashuri ye biratangaje.

Uyu musore ukomoka muri Nigeria uzwi cyane kuri Instagram nka Foxy P, yatunguye benshi ubwo yerekanaga inzu zigera kuri eshatu yaguriye ababyeyi be nyuma yo kugurisha ibyabo byose kugirango abashe kujya kwiga muri Amerika.

Foxy P, uvuga ko ibi yabikoze agamije gushimira ababyeyi ndetse no kubitura ibyiza bamukoreye mu buzima bwe, yerekanye izi nzu n’ubundi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram maze abantu benshi bamwereka amaranga mutima yabo, baramushimira bikomeye kubera icyo gikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

Sibyo gusa kuko na nyina umubyara yaje kugaragara kuri ayo mashusho kuri Instagram ari gutembera amarira y’ibyishimo bari kumutembereza murayo mazu umuhungu we yabaguriye muri leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu mugabo kandi si ugufasha ababyeyi be gusa abitura ineza bamugiriye ahubwo ubu yanatangije umushinga wo gufasha abana bababaye mu gace akomokamo ndetse abantu benshi bahise bahagurukira kumutera ingabo mu bitugu.

Uyu musore yubakiye ababyeyi be inzu y’igitangaza

Uyu musore yagize ati: “mu myaka 20 ishize ababyeyi bagurishije ubutaka bari bafite maze banyohereza muri America kwiga muri kaminuza. Ubu nabashije kubagurira inzu eshatu nziza zo guturamo ndetse bafite uburenganzira bwo kwihitiramo iyo bagomba kubamo murizo nzu bumva ibashimishije. Sibyo gusa nibamara guhitamo iyo kubamo izindi bazazikodesha kandi ubu nizabo igihe cyose ubuzima bwabo bwose”

Benshi bamusabiye umugisha ku Mana, abandi bamushimira umuhate yagize wo kuzirikana ababyeyi be.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Young Grace yatunguranye ashyira hanze amafoto ateruye imbwa ze

Umuhanzi Mico The Best yateye ivi yambika impeta umukunzi we (Amafoto)