in

Ababiligi bigaragambije batwika amamodoka yabo nyuma yo gusuzugurwa bikomeye n’ikipe yo muri Afurika (Amafoto)

Ku cyumweru, imvururu zadutse mu mujyi wa Bruxelles no mu y’indi mijyi myinshi yo mu Bubiligi nyuma y’uko Ububiligi butsinzwe na Maroc, ibitego 2-0, mu gikombe cy’isi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga imbaga y’abantu yigaragambya kandi itwika imodoka mu mujyi wa Bruxelles, umurwa mukuru w’Ububiligi.

Raporo zaho zavuze ko abigaragambyaga banatwitse amapikipiki y’amashanyarazi kandi batera amatafari ku zindi modoka. Umuvugizi wa polisi y’i Buruseli, Ilse Van de Keere, yatangarije abanyamakuru ko umuntu umwe yakomeretse.

Mu guhosha iyo myigaragambyo, abapolisi bagiye i Buruseli bafite imbunda z’amazi kandi barasa ibyotsi biryana mu maso kugira ngo batatanye abigaragambyaga. Ntibyari byumvikana niba hari umuntu wafashwe.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Sinzi impamvu abasore banze kuntereta” umukobwa w’ikizungerezi arashaka uwamubaza izina(Video)

Umutoza Haringingo Francis yatonganyije bikomeye abakinnyi babiri ba Rayon Sports abizeza ibihano bikakaye nyuma yo gutsindwa na Musanze FC