in

Aba Rayon byabakomeranye bageze naho gutanga ruswa kugira ngo bakure insinzi kuri Mukura VS(soma witonze)

Amashirakinyoma ku nkuru ivuga ko abarayon bashatse guha bitugukwaha abakinnyi ba Mukura gusa bikaza kurangira nabi

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2023, bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bahamagaye abakinnyi batatu ba Mukura Victory Sports ngo babahe ruswa babe bakwitsindisha mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, uri bukinwe kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

 

Bivugwa ko ku wa Kabiri, saa cyenda ari bwo bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bahamagaye umwe bakozi ba Mukura VS bashinzwe ’protocol’ bamusaba ko yabafasha akabageza ku bakinnyi batatu, maze bakazorohera Rayon Sports muri uyu mukino.

Aba bakinnyi ni Rutahizamu Robert Mukoghotya, Umunyezamu Sebwato Nicholas na Myugariro w’iburyo Kubwimana Cedric ’Jay Polly’ ndetse n’Umutoza wungirije Nshimiyimana Canisius.

Uyu mwari ukorera Mukura VS yahise ageza ubutumwa ku bayobozi b’ikipe ye maze umugambi upfuba utyo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Napoléon
Napoléon
11 months ago

Ariko uyu no umunyamakuru cg no umurwayi bamutware I ndera? Ibi ubifitiye fact?

Nawe yavuye kure pe! Dore ifito ya Bahavu Jeannette mu mwaka wa 2014 – IFOTO

Mujye mwambara mwikwize: Umukobwa yahuye nuruva gusenya ubwo yajyaga gutega moto birangira agiye n’amaguru (video)