in

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya gatatu)

Mu gice giheruka Donald yabwiye umugore we ko adashaka ko umukobwa we Raissa akundana n’agahungu k’agakene nka Mateso, ese byaje kugenda gute?

Image result for Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya Kabiri)/yegob

Ku wa Gatanu ku mugoroba Donald yahamagaye Raissa amusaba kuza ngo yitegure urugendo ariko Raissa aramubwira ati:”nta kibazo tuzahurira ku kibuga ikanombe ejo saa yine” kuko bari bugende n’indege ya saa tanu n’igice.

Ubwo Donald na Chantal bari bicaye mu myanya y’icyubahiro i Kanombe babonye Raissa ahingutse afatanye agatoki ku kandi na Mateso ni uko barabasuhuza ariko Donald agira agahinda n’umujinya kuko yabonaga iby’umukobwa we n’uwo muhungu bigeze kure.

Bakihagera bahise babasaba kwinjira mu ndege ako kanya kugirango batangire banasakwe maze Raissa Isimbi Donald yegera Mateso aramuhobere cyane aramusoma aramwongorera ati “Nzagukumbura mukundwa”, Mateso nawe ati “ahubwo nagukumbuye jye utaranagenda”.

Ni uko Raissa ahita aturika ararira maze Mateso akura agatambaro mu mufuka aramuhanagura aramubwira ati “Tuza mukundwa ino ntera igiye kuba hagati yacu ntiteze kudutanya ahubwo ni umwanya mwiza wo gutekerezanyaho tutari bubonane”, nuko nyina wa Raissa araza amufata akaboko ariko agenda atabishaka gusa nta yandi mahitamo yari ahari uretse kubyemera akajyenda.

Indege yabajyanye yabagejeje muri Amerika idahagaze maze basanga George Maguey na bamwe mu basore be babategereje ku kibuga k’indege cya New York. Ako kanya imodoka zahise zibafata zibajya muri hoteli ihereye muri uwo mujyi yitwa Marriott ndetse ikaba yari n’iy’uwo muherwe George. Ababwira ko bari busangire nyuma y’amasaha ane bakaganira, ni uko bamaze gukaraba no kuruhuka neza bajya guhura na nyakubahwa George mu ruganiriro rw’iyo hoteli.

Baje basanga yahageze arimo kunywa amazi, ariko bagihinguka ISIMBI Raissa niwe wari uri imbere, George akimukubita ijisho amera nk’imboga zikubiswe n’umuriro!Yabona ikimero cy’uwo mwari inyinya n’imiterere ntagereranwa akumva ntiyamukuraho ijisho kuburyo na Donald yabonye ko umukobwa we ashobora kuba yafashe umutima wa George mpiri, ku mutima akicinya icyara ati “Icyampa ukaba utararongora nkamugushyingira ukandongoranya ifaranga”

George na Donald Kamanzi bafashe amafunguro baganira, bamaze kurya bajya mu muhezo bumvikana ku bijyanye n’inguzanyo bazaha Ikigega Nyafurika,George amwemerera milioni maganabiri z’amadorari zo gukoreshwa mu bikorwa byo gutera inkunga ubuhinzi muri Afurika. Ni uko George Maguey ahita asaba Donald ati:nonese aho kuguma hano muri hoteli mwaje tukajyana mu rugo iwanjye n’umuryango wawe? Donald ntiyatinzamo ahita abyemera maze George aramubwira ati “Ngaho mugende mwitegure nyuma y’isaha turagenda”.

Ako kanya n’ibyishimo byishi Donald yahise ajya kubimenyesha umuryango we ko Morguey yifuza kubajyana iwe mu rugo ariko ISIMBI ntiyigeze yishimira icyo gitekerezo gusa nta yandi mahitamo yari afite kuko ababyeyi batari kumusiga aho wenyine.
Baritegura ku mugoroba George araza arabafata berekeza mu nkengero z’umujyi ahari ikirwa uwo muherwe yari atuyemo.

Bari mu nzira George yafashe telefone ahamagara Julliet ariwe mugore bashyingiranwe aramubwira ati “Nkuzaniye abashyitsi b’Abirabura utegure amafunguro meshi”. Julliet wangaga abirabura cyane ntiyishimiye abo bashyitsi n’ubwo nta kindi yagombaga kurenzaho kuko bari bazanywe n’umugabo we.Niko kumusubiza ati “ko nabonye abirabura babyara nk’imbeba se ubwo uzanye abashyitsi cumi na bangahe ra? Undi ati “Ni umuryango umwe n’umwana wabo umwe gusa.”

Aba bashyitsi bageze mu rugo kwa George bwije bahita bajya mu bwiyuhagiriro bavuyeyo bahita bajya ku meza, Ariko Julliet ntiyari abitayeho rwose, gusa George we yakomezaga abaganiriza maze babereka aho baryama, ababyeyi ba Raissa bamaze kubona icyumba George aherekeza Raissa amwereka icyumba maze aramubwira ati “urare neza mukundwa”.

Iri jambo ryatumye Raissa agira ubwoba yibaza ikihishe inyuma y’ibyo byose ariko kuko yari ananiwe cyane ntiyamaze umwanya munini akibitekerezaho kuko yahise asinzira.

Mu gitondo nka saa tatu abandi bose bari babyutse bicaye mu busitani ariko ISIMBI yari atarabyuka, maze George yinjira mu cyumba yari aryamyemo asanga Isimbi yambaye ubusa arimo kubyuka, niko kumubwira ati “Ko watinze kubyuka mwari mwiza?” Undi ahita arwana no gufata isUme arakenyera n’isoni nyishi zivanzemo ubwoba bwishi ahita avuga ati naryamiriye mumbabarire kuko nari naniwe cyane.

Undi yahise amubwira ati “Jya mu bwogero rero ujye kumeza”. ni uko arangije arasohoka asanga ababyeyi b’uyu mukobwa, ariko akimara gusohoka Raissa yahise yicara ku buriri ararira ati “Koko mana yanjye uyu mugabo aranshakaho iki? Arangije arihanagura ajya koga ngo hato batavumbura ko atishimiye ubuzima bwa hano. Amaze koga araza afata ifunguro rya mugitondo maze akijya gusoza abona wa mugabo George araje amufata akaboko ati ‘Ngwino nkutembereze mu busitani bwa hano iwanjye.”

Ubwo Donald na Chantal bari bicaye mu busitani barya imbuto maze arangije George ajyana Raisa hirya cyane ahari hahinze ibinyomoro na pome bagezeyo afata pome imwe arayimuhereza maze Isimbi nawe ati “Murakoze’.

Muri uru rugo hari hateye imbuto z’ubwoko bwose wabona ku isi mbese umuntu wese yashoboraga kuba yakunda ubwo busitani. Mu gihe baganiraga yahisE atangira kumufata ku rutugu sinakubwira maze umukobwa atangira gutitira cyane kubera ubwoba. Maze hashize umwanya Raissa abwira uwo mugabo ati “Reka tujye aho ba mama bari ndumva nabakumbuye.”

Ni uko baragenda basanga ababyeyi b’uyu mukobwa ndetse mu bigaragara Donald yari yabonye neza ko uyu mugabo yakunze umukobwa we cyane kuburyo nawe yari yatangiye kuvuga ati “Nta kibazo n’ubwo yamuharika ariko akamurongora wenda naba nkize.”

Mu kanya gato Marie na Julliet na Raissa bahise bajyana mu gikoni ngo bategure amafunguro, ni uko George na Donald basigara baganira ndetse George ntiyatinya no kubwira uyu munyafurika ko yakunze umukobwa we cyane, ati “Donald ni ukuri ufite umukobwa mwiza! Ese yaba afite umukunzi?

Undi ati “Yee aramufite ariko ntacyo atwaye kuko ni akana bigana ku ishuri, undi ati : ndakwinginze mbwira icyo ushaka ariko umunshyingire kuko ndamushaka cyane ndetse umumpaye naguha iriya nguzanyo vuba cyane bidatinze! “ Undi ati “Bimparire mu gihe gito cyane”……

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire uko imbaraga za Boo zateye umujinya Donald Trump akananirwa kwihangana.

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (Igice cya Kane)