in

Yabuze itike imusubizayo! Umuturage witwa Twagirumukiza wifuza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, yaje i Kigali gutanga kandidatire ye, birangira asanze ituzuye

Umuturage witwa Twagirayezu Berthe utuye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, yaje i Kigali kuri Komisiyo y’Igihugu y’amatora gutanga Kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite wigenga ariko basanga atujuje ibisabwa, bamubwira ko naramuka abibonye yabizana bakabyakira.

Uyu mugabo mu byangombwa yari yazanye ni lisite riho abantu bamusinyiye mu turere dutatu , Kamonyi, Nyarugenge na Gasabo., akaba avuga ko yasinyiwe n’abantu 200 ariko mu imboni y’Umunyamakuru ntabwo abo bantu 200 barimo urebye ntibarenga abantu 50, mubindi byangombwa byose bisigaye nta nakimwe yari afite aho yavuze ko imbogamizi yagize ari igihe gito Komisiyo y’amatora yabahaye ariyo mpamvu atabashije kuzuza ibyo yasabwaga.

Twagirayezu, yavuze ko atewe ipfunwe nukuntu ari butunguke iwabo aho atuye adatanze kandidature ye kubera ko ituzuye.

Nyuma yo gusanga Twagirayezu adafite ibyangombwa byuzuye, yatangarije itangazamakuru ko ahangayikishijwe nuko nta tike afite imusubiza imuhira.

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yolo The Queen yeruriye abibaza impamvu akurikirana abantu bake ku rubuga rwa Instagram

“Ntamusore wo mu Rwanda uri ku rwego rwa Jolly!” Bakame yakojeje agati mu ntozi