in

Wiba umwana musore mu gihe urebanye n’umukobwa akarya umurwa wo hasi

Burya benshi bakoresha ibice by’umubiri bashaka gutambutsa ubutumwa bunyuranye.Hari igihe umusore areba umukobwa agatangira kumera nk’urarya umunwa wo hasi ,biriya bifite igisobanuro gikomeye .Umusore aba akwiye kumenya icyo bisobanuye akagira icyo akora.Nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

Umukobwa nimuhura agatangira kurya iminwa ye yo hasi, uzamenye ko yakwishimiye cyane ndetse afite amatsiko menshi yo kukumenyaho byinshi. Aba yatangiye kandi kukwiyumvamo ndetse aba ari no kugerageza kubikwereka.

Aba yishimiye cyane uwo uri we. ibi ariko bitandukanaho gato, iyo uhuye n’umugore agatangira kuruma umunwa wo hasi, we aba yifuza ko umubano mufitanye uzamuka ukava kuby’ubucuti busanzwe. Muri macye hano, umugore aba ashaka kubana nawe ndetse aba afite amatsiko yo kukubona mubana hamwe uko byaba bimeze.

Tugarutse ku bakobwa iyo akugeze imbere kandi agatangira kurya iminwa yo hasi, aba akwereka ko yishimiye imiterere yawe, ni nk’aho yakakubwiye ko uteye neza. Mu buzima busanzwe ushobora kuba utari mwiza kubandi ariko kuri uwo mukobwa ahanini bigendera kubyo akunda ku muntu we yita mwiza.

Kenshi umukobwa mukundana nimuhura agatangira kurya iminwa yo hasi, urukundo ruba rwamurenze, ni nka kwa kundi aba yumva yakumira wese ngo akwitungire mu mubiri we. ibi kandi abakobwa babikora kugira ngo bakwereke ko bishimiye kuba arikumwe nawe, reka tukubwire ko ibi ubwo abikora nawe yumva byabaye kuko biza atabizi, akisanga yatangiye kuruma umunwa we wo hasi.

Ni ahawe rero musore ko wamenya icyo umukobwa ashaka kukubwira hanyuma,na we ugafata iya mbere ugasubiza ibyifuzo umukobwa cyangwa umugore agufiteho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yakiriwe nk’umwami mu karere ka Rubavu nyuma yo gutabara ikipe y’igihugu

Umugabo yahuye n’uruva gusenya kubera kwigana Celebration ya Cristiano Ronaldo