in

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yakiriwe nk’umwami mu karere ka Rubavu nyuma yo gutabara ikipe y’igihugu

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ukina ataha izamu Rudasingwa Prince yakiriwe nk’umwami mu karere ka Rubavu.

Kuwa gatanu tariki ya 30 nzeri 2022, ikipe ya Rayon Sports yasuye ikigo cy’amashuri cya GS Mahoko muri gahunda yo gushishikariza abana gutera imbere babikesha umupira cyangwa ibindi.

Ubwo iyi kipe yageraga muri uyu mujyi wa Gisenyi, yakiriwe neza cyane n’abaturage benshi bo mu ngeri zitandukanye ndetse banagaragarizwa urukundo rutangaje.

Abantu benshi batangajwe cyane n’ukuntu abakinnyi ba Rayon Sports bishimiwe ariko cyane umukinnyi wayo witwa Rudasingwa Prince bitewe nuko yafashije cyane ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 ubwo yatsindaga igitego 3 Ari nacyo cyahesheje gukomeza u Rwanda.

Uyu musore yishimiwe n’abaturage benshi barebye uyu mukino w’u Rwanda yakinnye n’ikipe ya Libya tariki 18 nzeri 2022 ubwo bagatsinda ibitego 3-0 bagakomeza ari ibitego 4-4 ariko u Rwanda rukana rwari rwatsinze igitego 1 hanze.

Rayon Sports uyu munsi iraza gukina n’ikipe ya Marine FC nayo yakaniye cyane uyu mukino bitewe nuko imaze imikino 3 nta ntsinzi n’imwe irabona ariko Rayon Sports yo ifite akanyamuneza nyuma yo kuba nta mukino iratakaza. Uyu mukino uri ku isaha ya saa cyenda z’amanwa urabera kuri Sitade umuganda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyari ubukwe byahindutse amarira ubwo umukwe bamujugunyaga mu kirere akabura umusama

Wiba umwana musore mu gihe urebanye n’umukobwa akarya umurwa wo hasi