in

Wa mwana w’umukobwa watewe inda n’agahungu k’imyaka 10 ,ibyo yongeye gukora birababaje.

Uyu mwana ukomoka mu gihugu cy’uburusiya, yitwa Darya Sudnishnikova, mu mwaka ushize wa 2020 yavuzwe cyane mu binyamakuru, ubwo byamenyekanaga ko yatwaye inda afite imyaka 13, icyo gihe yabwiye Police ko yatewe inda n’agahungu k’inshuti ye kigaga mu mashuri abanza kari gafite imyaka 10 gusa.

Nyuma gato yaje kwisubira abwira abapolisi ko yababeshye ahubwo inda yayitewe nundi muhungu w’imyaka 14 waje akamufata ku ngufu. Uyu ntibyatinze yaje kubyara mukwezi kwa munani 2020, yujuje imyaka 14.
Ibya Darya rero ntibyarangiriye aho, kuri ubu afite imyaka 15 ariko yatunguranye bikomeye ndetse ababaza abantu nyuma y’uko atangaje ko nanubu atwite inda ya kabiri y’ibyumweru bitandatu, nkuko igipimo cyo kwa muganga cyabyerekanye.

Uyu mwana ukiri mu ishuri n’amarira menshi yaje gutangaza ko kuri ubu noneho inda atwite yayitewe n’umuhungu w’inshuti ye ufite imyaka 17.

Yagize ati: “sinzi icyo nakora, nukuri rwose ntacyo nzi. Kuri ubu sinafata umwanzuro wo kuyikuramo kuko sindamenya neza ibyumweru imaze. Niba koko imaze kugeza mu byumweru bitandatu ntabwo naba nkiyikuyemo kuko yamaze kuba urusoro. Gusa uko byamera kose sinatunga uyu mwana kuko namaze kubona neza ko ntashobora kurera undi mwana”
Yakomeje agira ati: “kuri ubu mfite uwa mbere, aka kanya rwose sinakwihanganira gutunga uwa kabiri.”

Umwana we wa mbere kuri ubu agize amezi 11 ntaranuzuza umwaka. Uyu mwana avuga ko yaba nyina w’imyaka 36 n’umuhungu w’inshuti ye, ntanumwe wihanganiye kumva ko atwite, nyina we yamubajije niba ari bumukubitishe umukandara cyangwa inkoni, maze uyu mwana arapfukama amusaba imbabazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Israel Mbonyi, igitaramo cya Bruce Melodie i Burundi gishobora gusubikwa.

Wa Mukobwa wo mu ndirimbo ya Juno tumugezeho| Ukuri ku ifoto yacicikanye ari muri korali ndetse n’amafaranga Juno Kizigenza yamuhembye