in

Wa Mukobwa wo mu ndirimbo ya Juno tumugezeho| Ukuri ku ifoto yacicikanye ari muri korali ndetse n’amafaranga Juno Kizigenza yamuhembye

Kayugi Eunice Musabe wamamaye nka Ezee Daring akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo nshya ya Juno Kizigenza, yavuze ukuntu yaririmbye muri Korali bitungura abantu benshi. Ni mu gihe hari hashize igihe hacicikana amafoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho hari ifoto yahujwe n’iya Ezee igaragaza umukobwa uri muri korali arimo kuririmba. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yatanze ukuri kuri iyi foto ndetse anavuga ku mafaranga Juno Kizigenza yamwishyuye kugirango ajye mu ndirimbo ye Please Me.

Ezee yagize ati « Yego naririmbaga muri Korali, urumva ababyeyi nyine akenshi nahatirizwaga n’ababyeyi nyine kuko nari ndi muto nyine ndemera ndagenda kugira ngo nge mu murongo w’ababyeyi bashaka kuko n’ubwo bwenge bwo guhangana n’ababyeyi ntabwo nari kugira. Yego rwose ariya mafoto mwabonye ni njye wayapositinze kuko njye ndabyishimira kuko nko ku cyumwero naradupostingaga nkereka ahantu aho navuye ariko nyine byantunguye kuba yageze ahantu hangana gutya ». 

Ezee yongeyeho kandi ko aheruka muri korali kera kuko avuga ko mu ifoto ikurikira, iki gihe yari afite imyaka 11.

Ezee yaririmbaga muri Korali

Yongeyeho ko ariya mafoto yacicikanye ariwe wayapositinze kuko abyishimira. Yagize ati « Ariya mafoto ninjye wayapostinze kuko cyumweru naradupostingaga nkereka ahantu aho navuye ariko nyine byantunguye kuba yageze ahantu hangana kuriya ».

Ku bijyanye n’amafaranga Juno yamwishyuye Ezee yagize ati « Juno yanyishyuye neza cyane ntabwo navuga amafaranga ariko yanyishyuye neza rwose ndamushimira ».

Amwe mu mafoto ya Ezee Daring, umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo Please Me ya Juno Kizigenza:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mwana w’umukobwa watewe inda n’agahungu k’imyaka 10 ,ibyo yongeye gukora birababaje.

Ababyeyi bo mu Rwanda bumiwe nyuma yo kubona ibyo uyu munyeshuri yakoze akirangiza Ex-etat