in

Nyuma ya Israel Mbonyi, igitaramo cya Bruce Melodie i Burundi gishobora gusubikwa.

Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yashimangiye ko nta muhanzi w’umunyarwanda uzajya gutaramira muri iki gihugu kugira ngo atabazanira icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yatangaje ko umuhanzi Israel Mbonyi atemerewe kujya kuhakorera ibitaramo byari biteganyijwe tariki 13,14 na 15 Kanama 2021.

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 Minisitiri w’Umutekano Gervais yavuze ko mu rwego rwo kwirinda COVID-19 nta muhanzi w’umunyarwanda uzemererwa gutaramira muri iki gihugu.

Ati « Nta muntu uzakibita umuziki mu Burundi tuzemerera kandi avuye mu Rwanda kandi bugaraye. Ntawe tuzemerera ngo aze gukubita umuziki mu Burundi kandi bugaranye ngo atuzanire akarambaraye. »

Nubwo yakomoje kuri Israel Mbonyi gusa imvugo ye yerekana ko n’ibitaramo bya Bruce Melodie bishobora kuburizwamo.
Byari kuzaba tariki 28 na 29 Kanama 2021.

Ibitaramo bya Bruce Melodie byari mu gahunda y’ibitaramo yise Kigali World Tour bizazenguruka mu bihugu bitandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore ukundana na Miss Naomie yanyuzwe n’amagambo Naomie yamubwiye

Wa mwana w’umukobwa watewe inda n’agahungu k’imyaka 10 ,ibyo yongeye gukora birababaje.