Video; umusore yasubije diplome yishyuza minerval yatanze muri kaminuza kubera ubushomeri

Nyuma yo kwishyura amafaranga menshi yiga muri kaminuza abwirwa ko namara kwiga azaba miliyoneri azakira agakiza abantu inshuti n’abavandimwe, nyuma yo gusoza amashuri abura nuwamureba irihumye.

Umusore yatunguye abantu ubwo yajyaga kuri kaminuza y’ikoranabuhanga ya Ladoke Akintola (LAUTECH) ahitwa Ogboosho, muri Leta ya Oyo,muri Nigeria kwishyuza amafaranga y’ishuri yahishyuye ariko akaba yarabuze akazi.

Ni amashusho yasangije abamukurikirana kuri Twitter ubwo yavugaga ngo bamusubize amafaranga ye kuko ibintu bimeze nabi bitandukanye n’uko yabikekaga.