in

Ikipe ya Monastir yikanze Apr Fc yizanira ibintu byose no kugera ku mazi yo kunywa

Uyu munsi nibwo US Monastir mu Rwanda aho ije gukina na Apr Fc mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri 2022 kuri sitade y’Akarere ka Huye.

US Monastir yageze i Kanombe saa yine n’igice. Yazanye délégation y’abantu bagera kuri 43 barimo abakinnyi 22 ndetse bizanira nibyo bazakenera.

Si ibyo gusa iyi kipe yazanye gusa dore ko iyi kipe yizaniye ibyo izakenera byose kugeza no ku mazi yo kunywa.

Amakuru dukura kubari bagiye ku kibuga cy’indege kwakira iyi ikipe ni uko iyi kipe yaje ipakiye amakarito na makarito bivugwa ko harimo ibiribwa bazakenera muri iki gihe k’iminsi itatu bagiye kumara mu Rwanda.

Ntabwa bitunguranye ahubwo biramenyerewe ko amakipe yo mu Barabu iyo agiye gukina hanze y’ibihugu byabo bagenda bitwaje ibyo bazakenera aho bagiye.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bari kuhagirwa amazi; Harmonize n’umukunzi we bagaragaye bari kubyina indirimbo mu buryo budasanzwe (Videwo)

Video; umusore yasubije diplome yishyuza minerval yatanze muri kaminuza kubera ubushomeri