in

Uwahoze ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa Noël Le Graët ari gukorwaho iperereza ku byaha bikomeye ari kuregwa

Uwahoze ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa Noël Le Graët ari gukorwaho iperereza ku byaha bikomeye ari kuregwa.

Ku wa 11 Mutarama 2023 ni bwo Noël Le Graët yakuwe ku nshingano zo kuyobora FFF. Yegujwe nyuma yo kwibasira no kwishongora kuri Zinedine Zidane, avuga ko uyu munyabigwi nta bushobozi afite bwo gutoza Ikipe y’Igihugu.

Aya magambo y’ubwishongozi yatumye uyu mugabo w’imyaka 81 yijundikwa ndetse bimuviramo no guakurwa ku mwanya wo kuyobora ruhago y’Abafaransa.

Nyuma yo kweguzwa, kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Mutarama 2023, Ubushinjacyaha bwa Paris bwatangiye gukora iperereza kuri Le Graët ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashatse gukorera umwe mu bashinzwe gushakira Ikipe y’u Bufaransa abakinnyi, Sonia Souid.

Souid yabwiye L’Equipe na Radio ya RMC ko Le Graët yamubwiye ko niba ashaka ko amufasha agomba kwemera bakagirana ibihe byiza.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arthur Nkusi na Papa we bagiye guhurira muri Filime izakinwamo n’ibyamamare byo muri Hollywood 

Karabaye bucece uwari miss w’u Rwanda yambitswe impeta ya fiyansaye ku nshuro ya kabiri – Videwo