in

Igikombe cy’isi:Uruguay ibonye insinzi y’imburakamaro_ Korea yibonera itike ya 1/8

Suarez mu marira menshi nyuma y'uko Uruguay itagezs muri kimwe cy'umunani

Urguay itsinze Ghana ibitego bibiri ku busa biyibera imfabusa kuko mu itsinda H hazamutse Portugal na South Korea muri 1/8.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Ghana:
Ghana XI: Ati-Zigi, Seidu, Amartey, Salisu, Rahman, Partey, Abdul Samed, Kudus, J. Ayew, A. Ayew, Inaki Williams.
Uyu mukino wabereye kuri Al Janoub Stadium utangira ku isaha ya saa kumi n’imwe.
Abakinnyi babanjemo Ku ruhande rwa Uruguay:
Uruguay XI: Rochet, Varela, Coates, Gimenez, Olivera, Bentancur, Valverde, DeArrascaeta, Pellistri, Suarez, Nunez.

Suarez mu marira menshi

Uruguay niyo yatangiye yinjira mu mukino neza kuko Ku munota wa 3 gusa Darwin Nunez yari yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Ghana ariko Partey aramuzitira.
Ku munota wa 13 Suarez yacomokeye umupira mwiza Darwin Nunez ariko Nunez ntiyabasha kuwubyaza umusaruro kuko ubwugarizi bwa Ghana bwatabaye.
Ghana nayo yahise ikanguka kuko ku munota wa 16 Kudus yashatse gutsinda igitego umuzamu aramutega umusifuzi yemeza ko ari penaliti.
Penaliti Ghana yahushije

Nyuma y’uko umusifuzi atanze penaliti Darwin Nunez yashyamiranye n’abakinnyi ba Ghana umusifuzi amuha ikarita y’umuhondo.
Andre Ayew niwe wahawe penaliti maze ayitera mu biganza bya Rochet umuzamu wa Uruguay.
Umuzamu wa Uruguay yakuyemo penaliti ya Ayew

Ku munota wa 23 Darwin Nunez yahushije igitego ubwo yateraga agapira ashaka kuroba umuzamu ariko Amartey aratabara umupira uvamo.
Ku munota wa 26 Uruguay yabonye igitego cya mbere ku mupira Suarez yashose umuzamu wa Ghana akawukuramo ariko ugasanga ahantu De Arrascaeta ahagaze atsinda igitego.
Bishimiye insinzi bataziko birangira batashye

Uruguay yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 32 ubwo nanone Suarez yahaga umupira De Arrascaeta agatera ishoti riremereye umuzamu wa Ghana agahindukira abona incunduro zinyeganyega.
Kudus wa Ghana yaje gushaka uburyo bwo gutsinda igitego ku munota wa 36 arekura ishoti riremereye ariko Gimenez wa Uruguay araryitambika awushyira muri koroneli.
Iminota 45 isanzwe y’igice cya
mbere yarangiye umusifuzi yongeraho iminota umunani y’inyongera.
Mu minota umunani Uruguay yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ubwo Valverede yateraga kufura nziza ariko ntibabasha kuyibyaza umusaruro.
Suarez mu marira menshi nyuma y’uko Uruguay itagezs muri kimwe cy’umunani

Ghana yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri bakuramo Andre Ayew na Jordan Ayew binjizamo Sulemana na Osman Bukari.
Ku munota wa 56 Amartey wa Ghana yayegeye Darwin Nunez mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi yitabaje VAR basanga ntakosa rikomeye ryabayeho.
Ghana yashakaga uburyo bwo gutsinda igitego cya mbere Ku munota wa 63′ Abdul Samed yateye umupira ashakisha umutwe wa Rahman ariko ntiyabasha kuwugeraho.
Ku munota wa Ghana yahushije igitego ubwo Sulemana yateraga koroneli ariko Partey ntabashe gutsinda igitego.

Ku munota wa 78 Ghana yongeye guhusha igitego ubwo Salimento yateraga umupira ariko ugaca hanze y’izamu.
Ku munota wa 80 Ghana yongeye guhusha igitego ubwo Kudus yateraga ishoti riremereye ariko Rochet umuzamu wa Uruguay akawukozaho intoki ukarenga.
Iminota 90 isanzwe y’imukino yarangiye umusifuzi yongeraho iminota umunani.
Nubwo Uruguay yatsinze ariko ntiyakomeje muri kimwe cy’umunani bitewe n’uko yanganyije amanota na Korea ariko Korea yo yari yariyaratsinze Ibitego byinshi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu Sports yitambitse Rayon Sports yari yaramaze kumvikana na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Nigeria

Teta Sandra yongeye gukorera Weasel ikintu gikomeye